POLITIKE

Perezida Museveni yikomye ibihugu by’amahanga bikomeje kuyotsaho igitutu nyuma y’isinya itegeko rihana bikomeye abatiganyi

Perezida wa Uganda yihanije ibihugu by’amahanga byibwira ko agomba kwitwaza inkunga atera igihugu cye, kugira ngo abone uko abategeka gukurikiza imico yabo.

Ibintu yavuze yiyama abari gusaba Uganda gukuraho itegeko rihana abatinganyi, kugira ngo batabahagarikira inkunga.

Yakomeje avuga ati “Abo baterankunga bitwaza ko batwoherereza imiti y’abantu bagera kuri miliyoni 1.2, babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, bityo bakatubwira ko bari bubareke bagapfa ni tudakora ibyo bifuza.” Agaragaza ko batakagombye kwitwaza inkunga zabo ngo batere ubwoba abantu.

Perezida  Yoweri Kaguta Museveni yabikomojeho ubwo yihanagirizaga abakomeje kurira ay’ingona nyuma y’uko asinye itegeko rihana abatinganyi mu buryo bukomeye.

Iryo tegeko rikomeje kuvugwaho nk’irya mbere rikakaye rishyiriweho guhana abatunganyi kuko rishyiraho igihano cy’urupfu ku bantu bahamwe na bimwe mu byaha by’ubutinganyi.

Umuryango Mpuzamahanga, by’umwihariko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, wahagurutse umushinja guha urwaho inzanganyo, amacakubiri no kwambura abantu uburenganzira bw’amahitamo yabo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yavuze ko iryo tegeko riteye isoni kandi ryangiza amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko Igihugu cye cyatangiye gutegura ibihano no gukumira ku butaka bw’Amerika umuntu uwo ari we wese wimakaza ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo n’abayobozi ba Uganda.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki ya 29 Gicurasi, ni bwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Anita Annet Among, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Museveni yemeje itegeko ryatowe n’Abadepite muri Werurwe 2023.

Iryo tegeko riteganya igihano cy’urupfu cyangwa igifungo cya burundu ku bikorwa bimwe na bimwe by’abakora ubutinganyi, igifungo cy’imyaka 20 ku muntu uzahamwa no gushishikariza abantu kubwinjiramo, kubwamamaza ndetse no kubutera inkunga.

Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa muntu Volker Türk, yavuze ko iryo tegeko riteye inkeke kandi ryimakaza ivangura.

Muri Werurwe, iryo tegeko ryemejwe n’Abadepite 389, Perezida Museveni akaba yari afite iminsi 30 yo kuryemeza cyangwa akarisubiza mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo rivugururwe.

Muri Mata, Perezida Museveni yarisubije Abadepite abagaragariza ibyo bakwiye kongera gusuzumana ubushishozi, ariko kuva icyo gihe ryashoboraga guhita ryemezwa bitabaye ngombwa ko risubira kwa Perezida inshuro ya kabiri.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Among, yagize ati: “Perezida yemeje itegeko rirwanya ubutinganyi. Nk’Inteko Ishinga Amategeko twasubije ugutakamba kw’abaturage bacu kuko twaritoreye kurinda ubusugire bw’umuryango.”

Perezida Museveni na we akomeza agira ati: “Iki ni ikibazo cyoroshye dushobora kurwanya ariko abatwinjiriye (yita udukoko) badashobora kurwanya. Niba mutinya ibitambo ntimushobora kurwana. Kugira ngo urwane ugomba kubanza kwivuza twa dukoko.

U Burayi bwaratannye none burashaka ko natwe tuyoba. Abashaka ubuzima bworoshye ni bo bizarangira babaye ba maraya.”

Bivugwa ko iryo tegeko ryatangiye kugira ingaruka ku basanzwe bakora ubutinganyi muri Uganda, kubera ko badashobora kujya gusaba serivisi z’ubuvuzi nk’uko bari basanzwe babikora.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago