Gisimba warokoye abatutsi benshi muri Jenoside yapfuye

Mutezintare Gisimba Damas wamenyekanye cyane kubera ibikorwa yakoze byo kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaza gushinga n’ikigo kirera imfubyi yise “Centre Memorial Gisimba” yitabye Imana ku myaka 62.

Amakuru y’uyu mugabo w’umurinzi w’igihango yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 4 Kamena 2023, akaba yaguye mu bitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho yari arwariye.

Gisimba wakoze ibikorwa bitandukanye byakoze benshi by’ubugiraneza, yari yubatse afite abana bane.

N’ubwo we n’umugore bashakanye bibarutse abana bane, yanabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye mu kigo cye “Centre Memorial Gisimba” giherereye i Nyamirambo.

Iki kigo cya Gisimba kandi ni nacyo cyarokokeyemo abasaga 400 bari bahahungiye mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Gisimba yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yarambitswe umudari na Perezida Paul Kagame ubwo yagirwaga Umurinzi w’Igihango mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuwa 6 Ugushyingo 2015.

Muri 2015 Gisimba yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Igihe, bagaruka kuri byinshi mu byaranze ubuzima bwe, aho yavanye umutima wo kurera imfubyi, ibyamubabaje mu buzima, ibyamushimishije n’ibindi.

Gisimba yavuze ko gufasha imfubyi ari umurage yakomoye kuri Sogokuru we, kuko ngo yatangiye ibikorwa nk’ibi ubwo yahurizaga hamwe abarokotse inzara ya Ruzagayura, kuko yari umutunzi anafite ibigega, atangira kubarengera.

Ubwo Sekuru yitabaga Imana ibikorwa byo gufasha abababaye no kurengera abari mu kaga byakomeje gukorwa na Se wa Gisimba, akaba ariwe waje kubisigira umuhungu we nawe akomerezaho.

Gisimba yavuze ko mu byamushenguye mu buzima bwe harimo kubona harimo kubona umuntu yica umwana, no kubona umwana apfira mu biganza bya nyina kubera umwuma n’inzara.

Ati “Nababajwe n’ibintu bibiri,icya mbere, ni ukubona umuntu yica umwana, sinabyumva sinzi n’ukuntu umuntu wicaga impinja uko yakwicuza. Ese yasaba imbabazi abana bariho? sinziko yakwicuza nk’abandi.’

“Icya kabiri, ni ukubona umwana agupfira mu biganza kubera ko yarwaye umwuma, yabuze amashereka nk’umuntu mukuru ukabireba ariko ukabura icyo wakora.”

Urupfu rwa Gisimba rwababaje abatari bake, aho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariyo nkuru iri kuvugwa, bagaragaza ko batewe agahinda no kubura umuntu nk’uyu wagiriye akamaro gakomeye umuryango Nyarwanda.

Gisimba warokoye abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitabye Imana azize uburwayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *