Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abayobozi bashya mu nzego z’umutekano (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena 2023, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yakiriye indahiro z’Abayobozi bashya aherutse gushyiraho z’umutekano.

Abarahiye ni Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda,
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Evariste Murenzi.

Perezida Kagame yasabye ubufatanye ku bayobozi bashya yashyizeho

Ni umuhango wabereye muri Village Urugwiro ku Kacyiru.

Ubwo yakiriraga indahiro za Minisitiri w’Ingabo n’abandi bayobozi bakuru, Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’abayobozi ari ingenzi kugira ngo igihugu gitere imbere.

Yagize ati “Nta gishya cyabaye, ni uko gusa umuntu yavuye hamwe akajya ahandi cyangwa akava ku rwego rumwe akajya kurundi ariko iteka ikirimo nuko aho umuntu agiye abakwiriye gukora imirimo neza bishoboka, iyo mirimo igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano hafi byose ibyinshi tuzi neza ko tuba tubikorera igihugu, binyuze mu bufatanye mu nzego zose zitandukanye mu buryo bwo kuzuzanya kugira ngo igihugu kigere kubyo ruba rwiteze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *