Papa Francis agiye kubagwa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis agiye kubagwa.

Amakuru yaturutse i Vatican kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kamena, yemeje ko Papa Francis azabagwa amara yo munda mu bitaro by’i Roma kandi akazamara iminsi yitabwaho.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis w’imyaka 86 yahatiwe guhagarika kenshi gukora imirimo myinshi mu mpera yo mu kwezi kwa Gicurasi, nyuma yuko ajyanwa kwa muganga kubera kugaragaraho umuriro, ni mugihe muri Werurwe yajyanywe mu bitaro akekwaho indwara ya bronchite ariko basanga yari ama antibiotic.

Papa Francis mu myaka ibiri ishize hari amakuru yuko yabazwe agace gato k’urura runini kari karamunzwe.

Bivugwa ko azabagwa atewe ikinya umubiri wose.

Umuvugizi wa Vatikani Matteo Bruni yijeje ukwitabwaho ku buzima bwa Papa ndetse ko azakira neza.

Usibye kubagwa amara mu myaka ibiri ishize, Francis yakuweho igice cy’ibihaha kimwe nyuma yo kurwara cyane umusonga akiri umusore.

Umwaka ushize, yagize ibibazo byo mu ivi bituma akoresha inkoni ngendanwa cyangwa rimwe na rimwe agakoresha igare ry’abafite ubumuga.

Mu gihe cyose Papa Francis yakomeza kugira ibyo bibazo byatera ikibazo gikomeye muri Kiliziya Gatolika kuko ubusanzwe nta mwungiriza afite wo kuri uwo mwanya.

Mu kiganiro yagiriye kuri Daily ABC cyo muri Espagne mu kwezi kwa 12, Papa Francis yari yavuze ko yateguye ibaruwa isezera kubera ibibazo by’ubuzima birimo no kumugara budateze gukira yagize nyuma yo gutorwa mu 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *