Perezida Kagame yakiriye Yoyo-Ma wegukanye Grammy Awards-Amafoto

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Yoyo-Ma usanzwe azwiho ubuhanga mu gucurangisha igikoresho cya Cello.

Umuhanzi Yoyo-Ma umaze iminsi mu gihugu cy’u Rwanda ni umwe mu begukanye igihembo cya Grammy Awards.

Perezida Kagame yakiriye Yoyo-Ma uri mu Rwanda

Uyu mugabo uzobereye mu gucurangisha igikoresho cya Cello ari mu Rwanda n’umugore we, Jill Hornor ndetse n’umwe mu bashinze Partners in Health, Ophelia Dahl aho baje gusura imishinga y’Umuryango Partners In Health.

Yoyo-Ma yazanye mu Rwanda n’umugore we

Mu biganiro byahuje impande zombi zagarutse ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’uburyo u Rwanda rwagiye rwiyubaka.

Yoyo-Ma ni umunyamerika wavukiye mu Bufaransa yakuze anakuza impano ye yo gucuranga igikoresho cya Cello mu Bufaransa akaba yaravukiye ku babyeyi ba bashinwa, impano yo gukoresha igikoresho kizwi nka Cello bwa mbere yayigaragaje mu mwaka 1961.

Yoyo-Ma wakurikiye mu buzima bw’ubufindo yigiye amashuri ye i New York.

Ophelia Dahl nawe ari mu Rwanda

Yoyo-Ma yegukanye ibihembo bya Grammy Awards kubera ubuhanga bwe yagaragaje mu gukoresha igikoresho cya Cello, mu mwaka 2011 yambitswe umudali w’ishimwe n’uwahoze ayobora igihugu cya Amerika Barack Obama kubera ibikorwa bye byagize impinduka ku bene gihugu no kumenyekanisha igihugu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *