Miss Kalimpinya yeretswe urukundo n’umukinnyi ukomeye ku Isi uherutse kuvugwa ko akundana na Shakira
Kalimpinya Queen uri mu bakobwa babahanga bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, yeretswe urukundo n’umwongereza wanditse izina mu isinganwa ry’amamodoka rya F1, witwa Lewis Hamilton.
Uyu mukinnyi utwara utumodoka duto two mw’isiganwa aheruka kuvugwa ko ashuditse mu rukundo n’umuririmbyi w’icyamamare Shakira.
Ni nyuma yaho agaragarije urukundo rwo ku mufana ajya kumureba mu masiganwa yari yabereye muri Espagne ndetse bakaza kugaragara basohokeye muri resitora imwe iri mu zikomeye muri icyo gihugu.
Miss Kalimpinya ukomeje guhirwa mu bikorwa bye, ifoto ye yashyizwe kuri story y’urubuga rwe rwa Instagram rw’uyu mwongereza. Aho yahise anakorera ‘tag’ konti ya ‘@femalesinsport’.
Iyi konti ikunda kugaruka cyane ku bagore bari muri siporo, yahise ishyiraho ifoto ya Kalimpinya maze bagira bati “Kalimpinya Queen yabaye umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda. Queen yabaye co-pilote imyaka itatu. Mu mwaka ushize ni bwo yiyemeje gutwara ubwe, akora amateka yo kuba umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda. Mu cyumweru gishize, yabaye uwa gatatu ari kumwe na co-pilote we, Ngabo Oliver. Twishimiye cyane kumubona atera imbere”.
Kalimpinya Queen yitabiriye Miss Rwanda 2017 aho yaje kuba igisonga cya 3. Nyuma y’aho ntabwo yakunze kongera kugaragara mu marushanwa y’ubwiza aho yahise ahubwo atangira kwigira mu masiganwa y’imodoka.
Isiganwa rya mbere yitabiriye ni Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022. Nyuma y’igihe ari Co-pilote, Huye Rally 2023 yayikinnye ari umushoferi ndetse asoza ku mwanya wa 3.
Aheruka muri Nyirangarama Rally, ryabaye ku wa 11 Kamena 2023, Kalimpinya wakinanaga na Ngabo Olivier, yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umurundi Faida Philbert wabaye uwa mbere.