Perezida Kagame yavuze ku bimumara stress birimo gukora siporo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunze kwibazwaho imibereho ye dore ko akunze kugira inshigano nyinshi yavuze kubimumara stress.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2023 mu kiganiro cyabaye kuri iki gicamunsi cyatambutse kuri Television y’Igihugu.

Aha yagarukaga ku bayobozi baba badashobora gushyira mu nshingano ibyo biyemeje bituma benshi bagira stress ariko aribo babyiteye, kuri Perezida Kagame we avuga ko mu buryo bwo kwirinda izo stress, afata umwanya rimwe na rimwe akagerageza gukora siporo, agafata amafanguro arobanuye, akaruhuka.

Ati “Kuri njyewe nk’uko warubimbajije siporo ndayikora, mpitamo ibyo mfungura ntabwo mpfa gufungura ibibonetse byose.”

Umukuru w’igihugu mu gukomeza yanavuze ko bimwe binyobwa birimo n’iza Alcohol zica abantu we atazikoza cyane keretse nka kwakundi aba yasuye umuntu akamuzimanira akarahure kamwe.

Ati “Zimwe muri izi zonga zirimo n’izica abantu navuga ko ntazikoza, keretse kwakundi naje iwawe ukanzimanira nshobora gufata ikirahure kimwe.”

Ibindi yongeyeho ni akazi avuga ko agakora uko ashoboye karangira agafata umwanya w’akaruhuko cyangwa akaganira n’abantu, agaha n’umwanya by’umwihariko umuryango we.

Perezida Kagame yavuze ko hari igihe yumva agize ibibazo ariko mu buryo bwo kwirinda ko bifata indi ntera ahubwo ntuza akumva ko akwiriye gukora ibyo ashoboye ibyo adashoboye ntabikore.

Ati “Ni muri ubwo buryo umuntu abashaka kumenya uko abigenzura, ni uburyo bwo kwimenya uko ugenzura ibyo urimo kugira ngo wirinde iyo stress biterwa n’umuntu ku giti cye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *