Ubuhanga bwa Bruce Melodie bwatumye Bahati nawe amusura i Kigali
Umuhanzi ufite izina rikomeye mu gihugu cya Kenya no mu Karere Kevin Bahati wamamaye nka Bahati mu muziki arabarizwa i Kigali.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023, ahagana ku isaha ya Saa Ine z’ijoro nibwo uyu muhanzi Bahati yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe i Kigali.
Uyu muhanzi yakiriwe na mugenzi we Bruce Melodie baheruka gukorana indirimbo bise ‘Diana’ ikomeje gukora amateka ku rubuga rwa YouTube.
Mu minsi itandatu gusa indirimbo ‘Diana’ Bahati yitiriye umugore yarimaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni ebyiri ku rubuga rwa YouTube.
Bahati akigera ku kibuga cy’Indege, ahari hateraniye imbaga y’abanyamakuru bifuzaga kumubaza ikimugenza mu Rwanda, yaritangarije ko yaje kuruhuka ariko yaribuzane n’umugore we ‘Diana’ ariko bitakunze gusa aje no gukora indi mishinga irimo gukorana indirimbo ya kabiri n’umuhanzi yise umuhanga ariwe Bruce Melodie.
Bahati yagize ati “Nishimiye kuba ngeze ahangaha, narikuba nazanye n’umugore wanjye, nje kuruhuka mu Rwanda, murabizi ko njyewe na Bruce tubanye nk’abavandimwe, mfite gukorana indi ndirimbo n’uy’umuhanzi w’umuhanga [Bruce Melodie] ndakwingize rwose.”
Bruce Melodie wakiriye mugenzi we nawe yavuze ko yishimiye kumwakira kandi ko biba byerekana umusaruro w’ibyo baba bakoze (umuziki) abari ibintu byiza biba bigaragaza ko gukorana n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu bituma nawe arenga imbibi bityo akaba yishimiye kumwakira nawe nk’uko aheruka kumwakira iwabo muri Kenya.
Mu kibazo Bahati yabajijwe n’umunyamakuru nimba yaba yaravuye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ahubwo akigira mu z’Isi, uyu muhanzi yasubije icyo kibazo ubona ko adashaka kukivugaho byinshi gusa avuga ko atari byo.
Bahati yavuze ko mu mishinga y’indirimbo azakora izasiga ikozwe na Producer umaze kuba kimenywa na bose kubera ubuhanga bwo gucura injyana ariwe Element.
Bahati kandi yavuze ko uretse kuba yarakoranye na Bruce Melodie, azi n’abandi bahanzi barimo The Ben, Meddy na Knowless Butera.
Uyu muhanzi wabonaga ko afite akanyamuneza mu maso, si ubwa mbere akandagiye ku butaka bw’u Rwanda, aho mu mwaka 2015 uyu muhanzi w’icyamamare yasusurukije abari bitabiriye ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Groove Awards.
Photo: Inyarwanda