Umuhanzi Bruce Melodie yatumiwe gutaramira i Burundi
Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu muziki Nyarwanda yatumiwe gutaramira abakunzi be batuye gihugu cy’u Burundi.
Uyu muhanzi umaze kubaka izina mu Karere k’Iburasirazuba kubera ibikorwa bya muzika birimo n’ubuhanga budashidikanywaho agiye kongera gususurutsa abakunzi be baturiye i Gitega mu gitaramo cya Primusic.
Iki gitaramo yatumiwe cya Primusic kizaba gihuzwa n’umunsi wo gusoza igikorwa cy’amarushanwa to kuririmba ategurwa n’uruganda rwega ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha (Brarudi), aho giteganyijwe kuba kuwa 30 Nyakanga 2023 kuri sitade ya Ngoma i Gitega.
Nk’uko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Bruce Melodie yagize ati “Burundi Burundi uyu ni Bruce Melodie, igitangaza tariki 30 z’ukwa karindwi (Nyakanga) kuri final ya Primusic tuzabana kuri sitade ya Ngoma i Gitega, ntimuzabure, muzaze tuhatwike.”
Bruce Melodie yaherukaga i Bujumbura mu kwezi kwa 9 (Nzeri) 2022, aho yahakorera ibitaramo bibiri bikomeye byasigaye benshi mu mitwe yabo kubera ubwitabire bw’ibyo bitaramo byari hejuru.
Ibitaramo bya Primusic bisanzwe bikorwa mu gihugu cy’u Burundi aho bagenda mu bice bitandukanye mu Ntara z’iki gihugu harebwa abanyempano bazi kuririmba kurusha abandi bakazahabwa ishimwe rifatika.