Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye mugenzi we wa Uganda Madamu Hon. Robbin Nabbajah

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Uganda Hon Robin Nabbajah uri mu Rwanda.

Nk’uko byagaragajwe ku rukuta rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe byavuze ko Dr Ngirente yakiriye Madamu Robinah Nabbanja, Minisitiri w’Intebe wa Uganda uri mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama mpuzamahanga igamije kwiga ku iterambere ry’umugore n’umukobwa.

Ni inama mpuzamahanga itangizwa ku mugaragaro kuri uyu munsi, aho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye komeye barimo n’abakuru b’ibihugu.

Mu biganiro byahuje aba Minisitiri bombi byagarutse ku guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, harimo ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho n’ibihugu byombi nk’umushinga wa gari ya moshi n’amashanyarazi.

Iyi nama mpuzamahanga igamije kwiga ku iterambere ry’umugore n’umukobwa igiye kuba bwa mbere ku mugabane w’Afurika by’umwihariko u Rwanda, iteranyije abantu barenga ibihumbi 6000 muri Bk Arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *