Byinshi ku buzima bwa Rodriguez washinze Academy akaba yizihiza isabukuru y’amavuko uyu munsi
Mu buzima bwa muntu abahanga bavuga ko umuntu iteka avuka agakurana inzozi runaka, hari bamwe byangira ariko ari n’abazirotora, yitwa Nzeye Rodriguez yabonye izuba uyu munsi akaba yifuza kuzarotora yashinze irerero rikomeye ry’abana bafite impano.
Hari tariki 1 Kanama 1993, nibwo Nzeye Rodriguez yabonye izuba, yavukiye mu gace ka Musaga mu Ntara ya Bujumbura aba ari naho akurira, uyu musore umwe rukumbi wavukiye mu bakobwa bane akaba ariwe wa gatatu iwabo, yaje kugira igitekerezo agana inzira yo kwibanda kuri siporo ariko ayisangije n’abana niko gushinga, Association yise Rodriguez Association Academy rikomeje kuba igicumbi cyo kuzamura impano zitandukanye z’abana.
Rodriguez wakurikiye mu buzima butari bwiza ariko kandi butari na bubi cyane avuga ko yakuze yifuza kujya abona abana kuko ngo abakunda cyane, aha niho yaje kugana inzira ya Kigali anatangiza igitekerezo cyo gushinga iyo association yigisha imikino itandukanye abana bato.
Muri iyo mikino yahereye kuri Table Tennis, nyuma akurikizaho izindi zirimo kwigisha abana Basketball, Football, Taekwondo, Karate kandi bakabyigishwa n’abatoza babifitiye ubushobozi.
Yagize ati “Mu byukuri nakuriye mu buzima busanzwe butari bwiza cyane nanone butari bubi cyane ariko numvaga nshaka kuba umuyobozi.”
Yakomeje agira ati “Inzozi za Academy zaje kuko nkunda abana bato mba numva bose arabanjye ubwo nshaka ikintu nazaja mpuriramwo nabo niyo yari intumbero narimfite mbigezeho numvise arikimwe mu nzozi ndotoye kuri ubu ndabyishimira ariko kandi hari byinshi nkikeneye gusa aho ngejeje ndashima Imana.”
Ati “Kuri ubu nizihiza imyaka 30 y’amavuko ndi mu byishimio kuko nibura hari ibyo natangiye kurotora mu nzozi narimfite.”
Aha yongeyeho ko yifuza kugira academy ikomeye ku buryo yazagira abana bayivamo bakomeye bagana mu mikino itandukanye ku rwego rw’Igihugu ku buryo byabahindurira nabo ubuzima.
Iyi Academy isanzwe ibarizwamo abana 300 baturuka mu bigo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali ariko akaba yifuza kuzarenga imbibi.
Uyu musore umaze kwishimira igihugu cy’u Rwanda uburyo yahakiriwe yizihihije isabukuru y’amavuko mugihe ashimira benshi by’umwihariko ababyeyi be bamwibarutse.