Diamond Platnumz yageze i Kigali nyuma y’imyaka myinshi yifuza gutaramira Abanyarwanda
Umuhanzi umaze kubaka izina mu Karere no muri Afurika Diamond Platnumz yageze i Kigali arikumwe n’itsinda rye rigari aho ategerejwe mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Giants Of Africa.
Ni igitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2023 muri Bk Arena.
Uyu muhanzi Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz akigera ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yasangije abamukurikira amashusho kuri story ye ya Instagram ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda.
Diamond Platnumz agiye gutaramira abakunzi be mu gitaramo cyo gutangiza ibikorwa by’iserukiramuco rya Giants Of Africa biteganyijwe kuba icyumweru cyose, ibikorwa bizasozwa tariki 19 Kanama 2023, n’igitaramo cy’ibyamamare birimo nka abanya-Nigeria Davido na Tiwa Savage, umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie na Tyla.
N’iserukiramuco rizahuriramo urubyiruko ruzaba rwaturutse mu bihugu 16 bitandukanye.
Diamond Platnumz azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Masamba Intore, Carol Tshabalala n’umubyinnyi wabigize umwuga Cherrie Silver.
Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania agiye gutaramira Abanyarwanda mugihe yaherukaga mu gitaramo yari yatumiwemo cyo gusoza umwaka 2019, nyuma yaho Diamond Platnumz yakomeje kugaragaza inyota yo kongera gutaramira abakunzi be b’i Kigali by’umwihariko mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena.