Gatsibo: Umusaza ukuze yiyahuje imiti y’imbeba

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 wo mu karere ka Gatsibo yasanzwe yiyahuje imiti y’imbeba yapfuye.

Amakuru avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 16 Kanama 2023, mu Mudugudu w’Agakire, Akagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama aho yarasanzwe atuye.

Ni nyuma y’uko urupfu rw’uyu musaza rutahuwe bagasanga iruhande rwe hari imiti y’imbeba bikekwa ko ariyo yamuhitanye.

Gusa amakuru yarahari ni uko uyu musaza yaramaze igihe arwaye uburwayi bw’amara, yarabyimbye ndetse ko atari akibana mu cyumba kimwe n’umugore bityo bikaba aribyo byamuteye ihungabana bituma afata icyemezo cyi kwiyambura ubuzima.

Gitifu w’Umurenge wa Rugarama, Gisagara Mukayiranga Edith yabwiye Umuseke dukesha iy’inkuru ko bamenye amakuru y’urupfu rw’uwo musaza.

 Ati “Bamusanze mu nzu, aho yari aryamye hari n’udusashe tw’imiti y’imbeba yapfuye.”

Gitifu akomeza avuga ko inzego z’ibanze zahageze, polisi na RIB kugira ngo hatangire gukorwa isuzuma ry’ubuzima ry’abaganga ngo bemeze icyo yazize mbere yuko  ajya gushyingurwa.”

Ni mugihe Gitifu aha yasabye abaturage kujya birinda kwiyambura ubuzima ahubwo bagakunda ubuzima bwabo.

Agira ati “Igihe cyose duhora tubwira abaturage ko igihugu gihora kibakeneye bityo badakwiriye kujya bihererana ibibazo byabo kuko inshuti, abavandimwe n’ubuyobozi baba bahari hanyuma yumve ko igisubizo ari ukwiyambura ubuzima.”

Umubiri wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kizigiro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *