Perezida Kim Jong UN agiye guhura na mugenzi we w’Uburusiya Putin baganire ku by’intwaro

Umutegetsi wo muri Amerika yabwiye igitangazamakuru CBS, gikorana na BBC muri Amerika, ko umutegetsi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un ateganya gukorera uruzinduko mu Burusiya muri uku kwezi guhura na Perezida Vladimir Putin.

Aba bategetsi babiri bazaganira ku kuba Koreya ya Ruguru ishobora guha intwaro Uburusiya zo kubufasha mu ntambara yo muri Ukraine, nkuko uwo mutegetsi wo muri Amerika yabivuze.

Ahantu nyirizina iyo nama iteganyijwe izabera ntiharamenyekana.

Nta cyo Koreya ya Ruguru cyangwa Uburusiya byahise bitangaza kuri iyo nkuru, yanatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo muri Amerika.

Abahaye amakuru ikinyamakuru the New York Times bavuze ko Kim bishoboka cyane ko azajya mu Burusiya muri gariyamoshi iriho ibyuma biyirinda ibitero iriho n’intwaro za rutura.

Iyo nama ishobora kuba, itangajwe nyuma yuko Amerika ivuze ko ifite amakuru mashya ko ibiganiro ku ntwaro hagati ya Koreya ya Ruguru n’Uburusiya “birimo gutera intambwe n’umwete”.

John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano k’Amerika mu biro bya Perezida w’Amerika (White House), yavuze ko Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu yagerageje “kwemeza Pyongyang kugurisha amasasu y’imbunda za rutura” ku Burusiya, mu ruzinduko yagiriye muri Koreya ya Ruguru mu kwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka.

Intwaro zamuritswe muri iyo nama zarimo na misile Hwasong yo mu bwoko bwa ’ballistic’ yambukiranya imigabane (ICBM ), byemezwa ko ari yo ntwaro ya mbere y’icyo gihugu yo mu bwoko bwa ICBM yakoresheje ibisasu bitari ibisukika (bya ’solid’).

Bwari bwo bwa mbere Kim afunguriye imiryango y’icyo gihugu abashyitsi bavuye mu mahanga kuva hakwaduka icyorezo cya Covid.

Kirby yavuze ko kuva urwo ruzinduko rwa Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya rwaba, Putin na Kim bohererezanyije amabaruwa “asezeranya kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi”.

Kirby yagize ati: “Turashishikariza DPRK [impine ya Koreya ya Ruguru] kureka ibiganiro byayo ku ntwaro n’Uburusiya kandi ko Pyongyang ikurikiza ibyo yiyemeje ku mugaragaro byo kudaha cyangwa kugurisha intwaro ku Burusiya”.

Yaburiye ko Amerika izagira icyo ibikoraho, harimo no gufata ibihano, niba Koreya ya Ruguru ihaye intwaro Uburusiya.

Hari impungenge muri Amerika no muri Koreya y’Epfo ku cyo Koreya ya Ruguru yabona na yo igihawe n’Uburusiya ku bw’ayo masezerano ku ntwaro, ashobora kuvamo ukwiyongera kw’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi muri Aziya.

Ku wa mbere, urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo rwatanze amakuru ko Shoigu yumvikanishije ko Uburusiya, Ubushinwa na Koreya ya Ruguru bikorana imyitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi, isa nk’iyakorewe hamwe n’Amerika, Koreya y’Epfo n’Ubuyapani.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *