Musinguzi Frank wari warambuwe Motel ye n’uwahoze ari umusirikare ukomeye yayisubijwe

Musinguzi Fred ukorera imirimo y’ubushabitsi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yamaze gusubizwa Motel ye yari yarambuwe n’uwahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Amakuru dukesha RBA, aremeza ko nyuma y’uko Perezida Kagame ahaye umurongo iki kibazo cyahise gikemuka.

Ku wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, nibwo uyu Musiguzi Frank yagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’uko yambuwe Motel n’umusirikare.

Hari mu muhango wo kwizihiza imyaka icumi gahunda ya Youth Connekt igamije guteza imbere urubyiruko.

Frank ari mu byishimio nyuma yo gusubizwa Motel ye

Ni umuhango wari witabiriwe n’urubyiruko rusaga ibihumbi Bibiri rwaturutse mu bice byose by’igihugu ndetse no hanze yacyo.

Ubwo yakiraga ibibazo n’ibitekerezo by’uru rubyiruko, Musinguzi Frank, yamugejejeho ikibazo cy’uko yaguze na Rtd Col Mabano Joseph Hotel ya Miliyoni 210 Frw, ariko uyu musirikare akaba yaranze kuyirekura kandi uyu musore yaramwishyuye amafaranga yose bari bemeranyije, hakaba hari hashize amezi Atandatu.

Yagize ati “Naguze Hotel ya Miliyoni 210 nyuma yo gufata inguzanyo ya Banki, nyigura na Rtd Col. Mabano Joseph none ntarayimpa niwe ukiyibyaza umusaruro kuva mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka.”

Musinguzi Frank wavuzeko amaze imyaka 10 yiyeguriye imirimo y’ubushabitsi, yagaragarije Umukuru w’igihugu ko ikibazo cye yakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo n’Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro iyo Motel iherereyemo.

Yagize ati “Icyo kibazo ntaho ntakigejeje. Nakijyanye ku karere ka Kicukiro, ku Mujyi wa Kigali, no mu nzego za gisirikare nko muri Reserve Force ariko ntacyo bamfashije none amezi atandatu arashize.”

Perezida Kagame yasabye inzego zirimo Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubutera n’Ingabo z’u Rwanda, gukemura ikibazo cy’uyu musore witwa Musinguzi Frank.

Umukuru w’igihugu yongeye gutangazwa n’ukuntu umuntu ariganywa abayobozi babireba, abategeka kubikurikirana vuba kigakemuka.

Yagize ati “Niba aribyo bizakurikiranwa. Mbishinze inzego ebyiri zirimo iza gisirikare n’iz’ubutabera.”

Yahise abaza Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa kubigira ibye, ikibazo kigakemuka vuba cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *