Ifite umwihariko! Ibyo wamenya ku nyubako izaba ari ndende igiye kubakwa i Kigali
Mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda hatangiye kubakwa inyubako ndende yihariye izaza isimbura Kigali City Tower (KCT) yari isanzwe, aho bivugwa ko uyu muturirwa washoweho miliyoni 20$, asaga miliyari 20 Frw, ufite amagorofa 20.
Ni inyubako iri mu mushinga w’ubwubatsi w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB. Iyi nyubako yiswe Kigali Green Complex [KGC] izaba iherereye mu kibanza kiri ahahoze Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa hafi na rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku muhanda ugana kuri Payage.
KGC izaba ifite amagorofa 29, ifite umwihariko kuko izaba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije bijyanye n’icyerekezo igihugu cyihaye.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 14 Nzeri 2023 cyagarutse ku buryo uru rwego rwitwaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, aho rwungutse miliyari 285 Frw, yavuze ko KGC izaba ari inyubako idasanzwe.
Yagize ati “Izaba ari inyubako ndende, nziza bitewe n’imiterere yayo, igezweho kandi yujuje ibyubahiriza kubungabunga ibidukikije.’’
Kugeza ubu inyigo y’iyi nyubako yarakozwe ndetse kuri ubu hatanzwe isoko ry’ibigo bipiganira kuzayubaka.
Ati “Hasigaye intambwe za nyuma ariko mu kwezi kwa Cumi, kubaka byagombye kuba bitangiye. Turateganya ko umushinga uzamara igihe kiri munsi y’imyaka itatu, turateganya hagati y’imyaka 2,5 n’imyaka itatu, kandi ikubakwa mu buryo bugezweho; inyubako buri Munyarwanda azajya areba akibonamo kandi akishimira.’’
Amafaranga yashowe mu kubaka iyi nyubako ntaratangazwa kuko hakiri ibikiri kunozwa n’amasezerano agomba kuba hagati ya RSSB n’ikigo kizayubaka, gishobora kuba ari cyo mu Bufaransa.
Yavuze ko inyubako nk’iyi yerekana icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cya serivisi zitandukanye zirimo ubukungu, ikoranabuhanga, ubuvuzi, siporo n’ibindi.
Yakomeje ati “Ibi byose hari ababikora ahandi ku Isi bafite ibikorwaremezo tudafite nk’igihugu. Turashaka ko aba bantu batanga serivisi ahandi, bashobora kubona u Rwanda nk’igihugu babikoreramo neza. Ni muri icyo cyerekezo turimo, ubu twicaye muri Kigali Convention Centre ariko mu myaka yashize uwari kukubwira ko ashaka kubaka iyi nyubako, nta wahakana impinduka yagaragaje, iyi nyubako yazanye mu gihugu. Iyi nyubako nshya na yo igamije gukurura ishoramari.’’
Nyuma yo kuzura kwa KGC izaba ari yo nyubako ya mbere ndende mu Rwanda [amagorofa 29], izaba ikurikiwe na KCT (20), Grand Pension Plaza [18] na Makuza Peace Plaza igeretse inshuro 15.
Muri Afurika urutonde rw’inyubako ndende ruyobowe na Carlton Centers yo mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, igizwe n’amagorofa 56, ireshya na metero 227.
Ku rwego rw’Isi ho Burj Khalifa [Burj Dubai] yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu imaze imyaka 13 ikiyoboye izindi nyubako, ireshya na metero 828 mu gihe ifite amagorofa 163.
Kugeza ubu umutungo mbumbe wa RSSB, izubaka KGC, ubarirwa muri miliyari 2065 Frw, wihariye 15% by’umusaruro mbumbe w’igihugu wose.
Mu ishoramari uru rwego rukora, irijyanye n’ibikorwa by’ubwubatsi rifite 13%. RSSB ni yo isanzwe ifite Nyarutarama Plaza, Grand Pension Plaza n’indi miturirwa icumbikwamo ikanakorerwamo ubucuruzi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.