Umukinnyi wa filime Yvonne Orji w’imyaka 39 yemeje ko akiri isugi
Umunyarwenya Yvonne Orji yeruye avuga ko akiri isugi ku myaka 39 y’amavuko.
Umukinnyi wa filime ubifatikanye n’ubunyarwenya ufite inkomoko muri Nigeriya n’Umunyamerika yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Chelsea Handler.
Ubwo uyu Chelsea Handler usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umunyarwenya yamubazaga nimba ko ari isugi, Yvonne yamusubije ati “Ndiwe”.
Yongeyeho ko abantu bagomba gusengera umugabo we amaherezo bazaryamana kuko kuri we bizasaba “imbaraga nyinshi”.
Si ubwa mbere Yvonne atangaje ko ari isugi kuko mu mwaka 2017 ubwo yarafite imyaka 33 nabwo yari yabivuzeho, yemeza ko ubundi agomba kuzifata ku busugi bwe kugeza akoze ubukwe.
Muri icyo kiganiro Handler yabaye n’utunguwe cyane kumva ko Yvonne akiri isugi ku myaka ye, avuga ko abyishimiye kandi ari ubwa mbere abyumvise ku myaka ye 39.