APR Fc yujuje imyaka 7 idakoza intoki ku gikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerwa n’ikipe ya Gasogi United
APR FC yongeye gutungurwa isezerwa mu gikombe cy’Amahoro kuri penaliti 4-3 muri 1/4 cy’irangiza n’ikipe ya Gasogi United. Ikaba yahise ifunga imyaka irindwi itazi uko iki gikombe gisa.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo wabonaga ko harimo ihangana rikomeye hagati y’amakipe yombi.
Nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza, uwo kwishyura nawo warangiye amakipe yombi anganya 0-0 hitabazwa penaliti.
Ni umukino utagize byinshi werekana mu kibuga ku mpande zombie dore ko umukino wageze ku munota wa 90’ bagwa miswi.

APR FC ntiyahiriwe kuko Ruboneka Jean Bosco na Victor Mbaoma bahushije penaliti mu gihe Serge Kabanda ariwe wahushije iya Gasogi United.
APR FC yujuje imyaka 7 idakoze intoki ku gikombe cy’Amahoro, iheruka iki gikombe mu mwaka 2017 ubwo yatsindaga Amagaju Fc ibitego igitego kimwe ku busa.
Muri 1/2 Gasogi United izahura na Police FC yo yasezereye Gorilla FC ku bitego 4-1 mu mikino yombi.
Mu wundi mukino wa 1/2, Bugesera FC yasezereye Mukura VS iyitsinze igitego 1-0 mu mikino yombi. Izahura na Rayon Sports.
Uko imikino yagenze yabaye uyu munsi mu gikombe cy’Amahoro:
Mukura VS&L 0-1 Bugesera FC [Gakwaya Léonard 40’]
Police FC 2-1 Gorilla FC
Abatsinze ibitego:Ismaila Moro[P]34’,Odili Chukwuma 40’ icya Gorilla FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Emmanuel 56’