Mbappé yasangiye kumeza amwe na Perezida w’Ubufaransa Macron na Emir wa Qatar-AMAFOTO
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Umukinnyi w’umupira w’amaguru Kylian Mbappé yahuye na Emir wa Qatar na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Uyu mukinnyi umaze kuba igihangange abikesha ukuguru kwe, Kylian Mbappé yagiye muri Élysée Palace ku butumire bwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Uretse kuhahurira na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yahahuriye na Perezida w’ikipe ya PSG, Nasser Al-Khelaifi.
Ku meza y’ibiganiro nta cyakomojweho ku hazaza he muri PSG yamaze kumenyesha ko atazakomeza kuyikinira. Amakuru menshi akaba amwerekeza muri Real Madrid.
Mbappe uzwiho kugirana umubano mwiza na Perezida w’Ubufaransa, yasuhuje Perezida Macron nyuma yo kugera ahabereye ibi birori.
Macron yahise abwira Mbappe ati: “Ugiye kudutera ibibazo byinshi”.
Mu bihe byashize, Macron yinjiye mu bibazo by’iyi kipe kuko ari umwe muri bake bemeje Mbappe gusinya amasezerano aheruka muri PSG ubwo yari hafi kwerekeza mu ikipe y’inzozi ze, Real Madrid.
Uyu musore w’imyaka 25, n’umukinnyi w’ingenzi muri PSG, kuko amaze gutsinda ibitego 32 muri uyu mwaka w’imikino ndetse byongeyeho kuba umukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi muri rusange.
Hagati aho, amasezerano ye azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ndetse amahirwe menshi nuko azerekeza i Santiago Bernabeu.
Ibitangazamakuru byinshi byatangaje ko yamenyesheje PSG icyemezo yafashe cyo kuyivamo, nyuma y’uyu mwaka w’imikino, kuko Real Madrid iri imbere mu kumusinyisha.
Andi makuru avuga ko Mbappe ubusanzwe byamaze kwemezwa ko yasinye imyaka itanu muri Real Madrid, hakaba hasigaye gusa kubishyira hanze n’iyi kipe ibarizwa i Bwami.