Igorofa ryo ku ‘Nkundamahoro’ ryafashwe n’inkongi y’umuriro
Iduka ry’imyenda riherereye mu igorofa y’Inkundamahoro mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge ryibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Ahagana mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Werurwe ku isaha ya Saa Yine n’Igice nibwo iy’inkongi yibasiye iri duka bikaba bikekwa ko yatewe n’abasudiraga.
Abari bari hafi aho bagerageje bakuramo ibishoboka cyane ko yacururizwagamo imyenda itandukanye.
Abaturage bashinja ubuyobozi ko kizimyamoto bahawe zibereyeho umurimbo kuko bazifungiza amagufuri.
Inzego za Polisi zishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro zakomeje gukora akazi gakomeye. Ntiharamenyeka n’agaciro kibyangijwe n’iyi nkongi.
Ibi bije bikurikira indi nkongi y’umuriro yafashe inyubako ikorerwamo ubucuruzi mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Aba bashije kuduha amakuru bavuze ko iyo nkongi kugira ngo yibasire ayo maduka yacururizwagamo imyenda n’irindwi ry’inkweto ngo byatewe n’insinga z’amashanyarazi yakozanyijeho agakora circuit.
Mu mashusho yagiye hanze kuri iyi nkongi y’i Nyamata, nuko ibyari muri iyi nyubako byahiye birakongoka kuko umuriro wari mwinshi.
Intandaro yabyo ikaba ari uko byabaye mu gicuku ahagana Saa Kumi za mu gitondo, bikaba byari bigoye ko hari icyari kuramirwa dore ko bose bari bakiryame.
Inzego za Polisi zishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro zaje kuhagera zikomeje gukora akazi gakomeye. Kugeza kuri ubu ntiharamenyekana ibyagijwe n’iyi nkongi y’umuriro.
Photo: Thamimu Hakizimana