Mukasi avuga ko ubutegetsi bw’Uburundi bukomeje gukinga ibikarito mu maso abaturage kubwo gutwerera ibibazo byabwo ku Rwanda

Charles Mukasi wahoze ari umuyobozi w’ishyaka UPRONA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, yagaragaje ko ibirego leta y’iki gihugu imaze iminsi ishyira ku Rwanda nta kindi kibihatse kitari ugukinga abaturage ibikarito mu maso ngo batabona umwanya wo kwinubira ubuzima bubi babayemo.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize u Burundi bwakunze kwikoma u Rwanda, burushinja kuba ari rwo ruha ubufasha umutwe wa RED-Tabara umaze iminsi ugaba ibitero muri icyo gihugu.

Mu busanzwe uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa Perezida Evariste Ndayishimiye yakunze kugaragaza icyicaro cyawo gikuru kiri mu Rwanda, ndetse ko ari na rwo ruha abarwanyi bawo imyitozo ya gisirikare ndetse rukanabagaburira.

Mukasi mu kiganiro aheruka guha Radio Inzamba agateka kawe, yavuze ko buri gihe ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi iyo ibintu bitifashe neza mu gihugu butabura gushaka abo bubyegekaho mu rwego rwo kurangaza abaturage.

Ati: “Iyo ubutegetsi bufite ibibazo, kuyobora igihugu byabunaniye, akenshi bashaka urwitwazo mu rwego rwo kurangaza abenegihugu ngo byitwe ko hari ikintu gikomeye barimo gukora. Bateza imirwano indwano ahandi, bakarema ibintu by’ubushyamirane kugira ngo babone umwanzi. Hashakwa umwanzi hanze kugira ngo abaturage bibwire ko murimo kurwanya umwanzi. Ni yo mpamvu CNDD-FDD irimo kwitwaza u Rwanda”.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego ishinjwa byo guha ubufasha RED-Tabara.

Guverinoma mu itangazo yasohoye mu mpera z’umwaka ushize, yagaragaje ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ikorana na wo.

Politike – Rwanda Tribune
Charles Mukasi yayoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *