RIB yasubije abantu barenga 100 bari baribwe telefone
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze gushyikiriza abaturage telefone 160 zari zaribwe mu bihe bitandukanye zigahindurirwa ibirango nyuma zikajya gucuruzwa.
Abafatiwe muri ubwo bujura bakurikiranyweho ibyaha byo kwinjira no guhindura ibiranga ibikoresho bya mudasobwa.
Amategeko y’u Rwanda agena ko muntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.