Nyuma y’amezi atandatu, Rick Ross na Cristina Mackey batandukanye
Umuraperi w’umunyamerika, Rick Ross n’umukunzi we Cristina Mackey bahisemo guhagarika ibyerekeye umubano wabo nyuma y’amezi atandatu gusa.
Ibyerekeye imibanire y’aba bombi byo gutandukana byari bimaze igihe bivugwa Murandasi, nyuma y’uko Rick Ross aherutse kugaragara wenyine atarikumwe na Mackey iruhande rwe.
Vubaha byaje gushimangirwa, nyuma y’uko Rick Ross aherutse kujya kureba umukino wa basketball aho Miami Heat yakinaga arikumwe n’undi mugore, aho byaje gucumbya umwotsi kubyavugwaga.
Mackey ubwe yaje kwemeza itandukana rye n’uyu muraperi w’imyaka 48.
Yagiye ku rubuga rwa Threads, aho yanditse agira ati “Sinigeze ngira ubunararibonye bwo gutandukana, ntabwo ndi inyangamugayo, ntabwo nkeneye imikino, sinkeneye gukinishwa umubiri wanjye, ibikorwa byanjye birakomeje kandi ndanyuzwe.”
“Ibintu byari byiza, kandi nizera ko aho byari bigeze mugihe kingana n’amezi atandatu byari bishimishije. Niba abandi bababajwe n’ibyishimo byanjye / ishema muri iki gihe, iyo ni yo mihangayiko yabo yo kwihanganira. Twagize itandukana riciye mu mucyo hashize ibyumweru bibiri, kandi sinigeze n’iyumva nk’uwa nyuma. Nakiriye kwakira ibyiza n’ibibi hamwe n’urukundo. Kandi rwose, ntabwo nzigera ngaragara kuri podcast y’umuntu. ”
Rick Ross na Cristina Mackey bagaragaye bwa mbere mu Kuboza nyuma y’uko bombi babigaragaje ko bari mu rukundo.