Intandaro yatumye RDC isubizaho igihano cy’urupfu cyaherukaga mu myaka 30

Mu nyandiko yatangajwe na Ministiri Rose Mutombo itanga impamvu zitandukanye zatumye leta igarura ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ryari ryarahagaritswe mu 2003.

Leta ivuga ko mu myaka igera kuri 30 ishize mu burasirazuba bwa Congo hari intambara zihora zigaruka kuko “hari ubufatanyacyaha bwa bamwe mu baturage bacu” kandi “ibikorwa by’ubugambanyi cyangwa ubutasi byasize ikiguzi kiremereye ku baturage n’igihugu.”

Leta ya Kinshasa yakuyeho icyemezo cyo guhagarika itangwa ry’igihano cy’urupfu nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubutabera, kugira ngo kijye gitangwa muri ibi bihe ubu bisa n’ibireba cyane Intara ya Kivu ya Ruguru iri mu ntambara.

M23 ivuga ko iki cyemezo ari “ikindi gikorwa cy’ubucamanza giha ububasha igikorwa cyo kumaraho ubwoko runaka kirimo gukorwa”.

Inkiko muri DR Congo zisanzwe zitanga igihano cy’urupfu ku byaha bimwe na bimwe, ariko nticyashyirwaga mu bikorwa ku mu 2003 nyuma y’icyemezo cyo kuba bihagaritswe cyafashwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila wari umaze gusimbura se wishwe arasiwe mu biro bye.

Mu itangazo, Rose Mutombo yavuze ko inama ya guverinoma yo mu kwezi gushize kwa Gashyantare(2) ari yo yasubijeho ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu kubera ibikorwa by’iterabwoba, n’amabandi yica abantu.

Mutombo avuga ko bagisubijeho: “Kugira ngo dukize igisirikare abagambanyi no gukumira kwiyongera kw’ibikorwa by’iterabwoba n’amabandi yo mu mijyi”.

Ntibanutse neza niba iki cyemezo gishya cya leta gisubira inyuma kikareba n’abatiwe urwo gupfa mu gihe gishize.

Igihano kireba cyane cyane Kivu ya Ruguru?

Minisitiri Mutombo avuga icyo gihano kizajya gishyirwa mu bikorwa mu gihe gitanzwe n’inkiko “mu bihe by’intambara, mu bihe by’ubutegetsi bwa gisirikare (état de siège) mu bihe bidasanzwe, cyangwa mu bindi bihe byose byihariye”.

Agace k’uburasirazuba bwa DR Congo, cyane cyane intara za Kivu zombi na Ituri, gafatwa nk’akari mu bihe by’intambara kubera imitwe yitwaje intwaro ihangana n’ingabo za leta.

By’umwihariko Intara ya Kivu ya Ruguru yo, mu buryo bweruye, iri mu bihe by’intambara kandi imaze igihe kirenga imyaka ibiri mu bihe by’ubutegetsi bwa gisirikare.

Iyi ntara irasa n’irebwa by’umwihariko n’iki cyemezo cyo kugarura ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano.

Mu myaka ishize, cyane mu bihe bya vuba aha bishize, abasirikare n’abasivile benshi bashinjwe ibikorwa byo “gukorana n’umwanzi”.

Mu myaka ya vuba ishize abasirikare bakatiwe urwo gupfa bahamwe n’ibyaha birimo gusubira inyuma ku rugamba imbere y’inyeshyamba za M23.

’Intambwe nini isubira inyuma’

Ikigo Amnesty International kivuga ko kugarura igihano cy’urupfu ari “akarengane gakabije ku bagikatiwe muri DR Congo no kwirengagiza kurenze uburenganzira ku buzima.”

Tigere Chagutah, umukuru wa Amnesty International muri Africa y’uburasirazuba n’iy’epfo mu itangazo yagize ati: “Ni intambwe nini isubira inyuma ku gihugu n’ikindi kimenyetso ko ubutegetsi bwa Tshisekedi burimo gusubira inyuma ku byo bwiyemeje byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Amnesty ivuga ko iki cyemezo gishyira mu kaga ubuzima bw’abantu amagana bakatiwe urwo gupfa “nyuma y’imanza zibogamye kandi z’ibirego bifite imvo za politike”, igasaba leta “guhagarika aka kanya imigambi yose yo kugarura kwica nk’igihano”.

‘Umwuka w’ubugambanyi mu ngabo na leta’

Iki gihano gishobora kuba inkuru mbi ku bantu bamaze iminsi bafatwa – abasivile n’abasirikare – mu mujyi wa Goma, bashinjwa ubugambanyi, ubutasi, no gufatanya na M23.

Imiryango ya sosiyete sivile muri Kivu ya Ruguru muri iki cyumweru yasohoye itangazo ivuga ko ikurikije uburyo ingabo za leta zisubira inyuma imbere ya M23 “hari umwuka w’ubugambanyi mu ngabo”.

Mu minsi ishize havuzwe abasirikare ba leta bafashwe bajya gufungirwa i Kinshasa bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23.

Abakuriye M23 bavuga ko “abasirikare bose bo mu bwoko bw’Abatutsi” bari mu ngabo za leta “bari mu kaga kubera ubwoko bwabo” bashinjwa gukorana na M23.

Muri iyi ntambara, leta yagiye ihakana ibikorwa byo kwibasira abantu kubera ubwoko bwabo.

Mu cyumweru gishize, ku biro by’iperereza rya gisirikare i Kinshasa, umuvugizi w’igisirikare General Major Sylvain Ekenge yerekanye abasivile bane bashinjwa ubutasi n’ibikorwa byo gushakira abayoboke n’abakorana na M23 mu mujyi wa Goma.

Muri abo harimo abadepite babiri b’Intara ya Kivu ya Ruguru n’umujyanama wa guverinoma y’intara ya Kivu ya Ruguru. Bo ntibahawe umwanya ngo bavuge ku byo baregwa.

Muri iki cyumweru havuzwe cyane inkuru y’ifatwa n’ifungwa ry’umusirikare wa Congo witwa Adjudant-Chef Clarisse Mahoro wakoraga ku mupaka wa Goma na Gisenyi, ashinjwa ubugambanyi no kuba intasi ya M23.

Uyu musirikare ntarahabwa ubutabera kandi nawe ntarumvikana agira ibyo avuga ku byaha ashinjwa.

Bertrand Bisimwa umwe mu bakuru b’umutwe wa M23 n’ihururo Alliance Fleuve Congo urimo, yatangaje ko mu gihe “hari imvugo n’ibikorwa bya politike byo kwita abagambanyi, abacengezi n’intasi ku bantu b’ubwoko runaka” iki cyemezo ari “ikindi gikorwa cy’ubucamanza giha ububasha igikorwa cyo kumaraho ubwoko kirimo gukorwa.”

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko amakuru byahawe n’abantu bo mu ngabo mu burasirazuba bwa DR Congo ari uko hateganyijwe “gutanga igihano cy’urupfu ku mugaragaro kuri bamwe mu basirikare” bashinjwa “gukorana n’umwanzi”.

Leta ya DR Congo abo yita umwanzi ni umutwe wa M23 na leta y’u Rwanda ishinja gufasha uyu mutwe. U Rwanda ruhakana gufasha M23.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *