Umugabo yiyahuye nyuma yo kwica umugore we urw’agashinyaguro
Mu gihugu cya Zambia haravugwa umugabo witwa Mike Ilishebo w’imyaka 44, wakoraga muri imwe muri Banki yo muri ico gihugu kwica umugore we w’imyaka 35, witwaga Valerie Franco, nawe agahita yiyahura.
Ibi byago byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, mu gace kitwa Ndeke i Lusaka.
Umuyobozi wa Polisi ushinzwe imibanire rusange, Rae Hamoonga, niwe wemeje ibyabaye ubwo yabitangazaga ku wa kane, tariki ya 4 Mata, aho yavuze ko uwo mugabo Mike Ilishebo yishe Valerie amunigishije umugozi w’amashanyarazi kandi amutera n’icyuma mu nda.
Ati: “Ku wa gatatu, tariki ya 03 Mata 2024, ahagana mu masaha ya 16:05, Sitasiyo ya Polisi ya Chelston, ibinyujije kuri Polisi ya Ndeke-vorna, yakiriye raporo ibabaje ya Alice Mapulanga w’imyaka 38 waruyitanze, ivuga ko umugabo witwa Ilishebo yakoreye umugore we iyicarubozo Valerie, warufite imyaka 35”.
Amakuru avuga ko inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha ngo zabashije kugeraho byabereye zisanga umurambo wa nyakwigendera Franco wari wamaze gushiramo umwuka urambitswe ku buriri mu cyumba ndetse yashinzwe icyuma mu nda.
Ni mugihe kandi umurambo w’umugabo nawe yasanzwe mu cyumba cy’uruganiriro, aho yavaga ibintu bisa n’umukara mu kanwa.
Bivugwa ko Bwana Ilishebo yanize Madamu Franco akoresheje insinga y’amashanyarazi akoresha hanyuma akamutera icyuma mu nda, mbere yo gufata ibiyobyabwenge, bikamuviramo gupfa.”
Bwana Hamoonga yatangaje ko ayo mahano yabaye hagati ya Saa Cyenda z’amanywa na Saa Kumi z’amanywa.
Imirambo y’abanyakwigendera ngo yajyanywe mu bubiko bw’ibitaro bya kaminuza byigisha kugira ngo isuzumwe.
Hamoonga yavuze ko umuzi w’ibibazo bisa naho bikomoka ku makimbirane amaze igihe y’abari barashakanye bakaba basize umwana w’amezi umunani.