Burundi: Abaturage bakomeje kwinubira itumbagira ry’ibiciro ku isoko
Mu mezi atatu gusa mu gihugu cy’u Burundi abaturage bakomeje gutungurwa n’ibicuruzwa bimwe, aho ibiciro bikomeje gutumbagira bikikuba kabiri, dore batangiye gutakambira igihugu.
Ikiro cy’ibitunguru by’umweru cyavuye ku 4.500 kigera ku 8000 by’amafaranga y’Amarundi, Fbu (3595 rw). Ibitunguru bitukura byavuye ku mafaranga 4.500 bigera ku 7.500 Fbu. Ikiro cy’ibishyimbo byoroheje bizwi kandi ku izina rya Cangacanga byaguraga 2,500 kugera ku 3,200 Fbu, ubu ni amafaranga 3.000 (1348 Frw) kugeza ku 3.700 ku bwoko bwa Kinure, cyangwa ndetse kuva ku 3.500 kugeza ku 4500 ku bishyimbo byo mu bwoko bwa Muhoro.
Ku muceri, uhingwa mu gihugu wariyongereye uva ku 3.700 ugera ku mafaranga 4.500, naho umuceri utumizwa muri Tanzaniya uva ku 5,000 ugera ku 6.000 Fbu (2696 Frw) nkuko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.
Ku bindi bicuruzwa, kg y’amateke igurishwa 1500 (674 Frw) mu gihe yari amafaranga 1000, imyumbati yavuye ku 1000 igera ku 1300, ifu y’imyumbati yera (Inyange) qualite ya nyuma iva ku mafaranga 1500 igera ku 2000 Fbu (898 Frw), naho iya mbere iva 2000 igera ku 2500 (1123 Frw), ibirayi biva ku 1500 ku kiro bigera ku 1900 Fbu (853 Frw), mu gihe igitoki cyoroheje kigura 15.000 (6741 Frw) ugereranije na 10,000 Fbu cyaguraga muri Mutarama.
Umuguzi umwe agaruka ku itumbagira rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa by’ibanze yagize ati “Imbuto zikomeje kuba indyo y’abimukira bakora muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye n’abanyacyubahiro bakuru”
Watermelon yagurwaga 3000 yarasimbutse igera ku 8000 (3595 Frw), mandarine eshanu ziragurishwa mu 2000 Fbu (898 Frw) zaraguraga 1000 mbere, mu gihe imyembe itanu igura 5000 (2247 Frw) yaraguraga 1500 Fbu gusa.
“Mfite abana barindwi bo gutunga usibye abana babiri barezwe n’umugore wanjye. Mfite ikibazo cyo kubona ibijumba. Birangoye rwose guha umuceri umuryango wanjye nkurikije ibiciro byazamutse. Umushahara wanjye ntukiri mwiza kuko nkora cyane nkina uw’injangwe n’imbeba, ncunganwa n’abapolisi batubuza gukorera mu mujyi wa Gitega, ” ibi bikaba byavuzwe n’ukora akazi ko gutwara abantu ku igare.