MONUSCO yasezerewe muri Kivu y’Amajyepfo
Guverinoma ya RDC yemeje isezererwa n’ifunga rya burundu ibikorwa by’Akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano (MONUSCO) ku butaka bwayo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, aho uyu muryango warumaze igihe kinini ugenzura ubu butaka bw’Amajyepfo ya Kivu bwasabwe gutaha ntibukomeze kugenzura ubu butaka ukundi biturutse ku busabe bwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bije nyuma kandi y’uko ingabo za MONUSCO zari zatangiye kugabanya ibikorwa byayo bijyanye no kubungabunga umutekano muri Kivu y’Amajyepfo guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse bamwe mu basirikare bakaba baranamaze gutaha.
Itangazo rya Monusco rivuga ko guhera kuri uyu wa Gatatu taliki ya 1 Gicurasi 2024, nta bikorwa bya MONUSCO bizongera kurangwa muri Kivu y’Amajyepfo keretse gusa abakozi bambaye imyenda yabugenewe bacunga ibikoresho ,amamodoka n’ibikoresho bitandukanye kugeza bihakuwe.
Bintou Keita usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa MONUSCO, yatangaje ko inshingano z’umutekano w’abasivili n’ibindi byabarebaga muri iyi ntara, kugeza ubu ziri mu nzego z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ’FARDC’.
MONUSCO imaze hafi imyaka irenga 20 dore ko yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka 2003, kuva muri iyo myaka yose hakaba habarurwa abantu bayo bagera ku bihumbi 100 bari kuri ubwo butaka bwa Kivu y’Amajyepfo.