Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene
Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo mu Ntara ya Kayanza kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024, yabwiye abaturage ko aribo bikuririra ubukene bubugarije.
Umukuru w’igihugu yatunguye abaturage bari bitabiriye uwo muhango avuga ko ubukene bwugarije igihugu cye bukomoka ku bunebwe bw’abenegihugu n’abandi bayobozi batagikunda igihugu.
Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga yari iteraniye aho, Prezida Ndayishimiye Evariste yavuze ko ubukene buri mu gihugu buva ku bunebwe bw’abenegihugu ariko kandi ngo hakaba hari abayobozi bamwe usanga bakora akazi bya nyirarireshwa nyamara badakunda igihugu ndetse batacyifuriza n’icyiza.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abaturage batandukanye ndetse n’ibigo bya leta n’ibitari ibya leta, aho byigaragaje mu karasisi.
Uhagarariye abakozi mu Burundi, Celestin Nsavyimana, we asanga intandaro y’ibyo byose cyane cyane mu mikorere mibi y’abayobozi iterwa n’uko Leta itabongeje umushahara bityo bigoye ko u Burundi bwava mu bukene.
Icyakora uyu muyobozi yemera ko hari abakoresha bagifite gahunda yo gukoresha ikimenyane mu kazi, bigatera umusaruro mucye mu kazi ariko kandi ngo sicyo kiri imbere mu gukurura ubukene ahubwo umushahara muto niwo nyirabayana.
Umusi mukuru w’abakozi wizihizwa taliki ya 1 Gicurasi, ubusanzwe ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mu mwaka 1886, amashyirahamwe y’abakozi yakoraga imyigaragambyo asaba ko amasaha y’akazi yaba umunani.
Iyo myigaragambyo yahitanye abantu benshi ariko icyo baharaniraga barakibonye. Naho uwo musi ukomoka muri Amerika, abanyamerika bo bawizihiza ku munsi wa mbere w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Nzeri.