Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza
Polisi ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga bigomba gutangirana n’uku Kwezi kwa Gicurasi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Polisi yemeje ko guhera tariki 6 Gicurasi 2024, izatangira gukoresha ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga mu Kigo gishya giherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.
Ibizamini bizajya bikorerwa muri iki kigo gishya ni uruhushya rw’agateganyo n’impushya za burundu mu rwego rwa A, B, C, D, D1.
Ndetse abiyandika bakaba banyura ku rubuga rw’Irembo ndetse kwiyandika bikaba biri butangirane na tariki 3 Gicurasi 2024.
Polisi kandi yibutsa ko abiyandika gukorera ibyo bizamini bagomba kubahiriza amasaha bahawe biyandikisha akagenda yitwaje indangamuntu y’umwimerere.
Iki Kigo gitangiye gahunda nshya yo gukoresha ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga mugihe iyi gahunda iherutse kwemezwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’uku Kwezi kwa Mata 2024.