Papa Francis yatutse abaryamana bahuje ibitsina
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis arashinjwa gukoresha imvugo zirimo ibitutsi n’iziteye isoni ku baryamana bahuje ibitsina nk’uko ibinyamakuru byinshi byo mu Butaliyani byabigarutseho kuri uyu wa Mbere.
Mu cyumweru gishize, ubwo papa yari mu nama y’Abepiskopi y’Ubutaliyani (CEI), ngo yasabye abasenyeri kutakira abaryamana bahuje ibitsina ku mugaragaro mu maseminari y’idini.
Yakoresheje ijambo riva mu mvugo y’i Roma,rya “frociaggine”, rifatwa mu Gitaliyani ko ari igitutsi ku baryamana bahuje igitsina.
Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani,Corriere della Sera,cyanditse kiti: “Dukurikije abasenyeri bavuganye” na Corriere della Sera, “biragaragara ko papa atari azi uburyo amagambo ye aremereye mu Gitaliyani.”
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abasenyeri bari muri iyi nama basetse ubwo yavugaga aya magambo cyane ko Papa ururimi rwe kavukire atari igitaliyani.