Perezida Kagame mu nama ya (AfDB) i Nairobi yavuze ko ibiganiro by’Iterambere kuri Afurika bidakwiriye kuba amasigaracyicaro

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank – AfDB).

Iyi nama yatangiye ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, abayitabiriye baraganira ku ngamba ziganisha ku iterambere, Umugabane wa Afurika ukwiye gufata n’uko ibihugu byashyira hamwe kugira ngo ijwi ryabyo rirusheho kumvikana.

Iyi nama ngarukamwaka yateguwe na Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) iteganijwe gutangira kuri uyu wa mbere taliki 27 Gicurasi izageza kuwa 31 Gicurasi. Ifite intego ngo “Afurika ivuguruye”. Izanaberamo kandi inteko rusange ya 59 ya Banki nyafurika itsura amajyambere ndetse n’inteko rusange ya 50 y’ikigega cya Afurika cy’iterambere.

Perezida Kagame yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Inama y’Abaminisitiri muri Kenya, Wycliffe Musalia Mudavadi

Mu biganiro byahuje Umukuru w’Igihugu na bagenzi be, cyagarutse ku ‘Iterambere rya Afurika, irya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’amavugurura akenewe mu rwego mpuzamahanga rw’imari’.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu n’abantu bakora ku nyungu zabo kandi na Afurika ikwiye kugendera muri uwo murongo.

Yagize ati “Inyungu za Afurika n’iz’ibihugu biri kuri uyu mugabane, zigomba kwitabwaho bitangiriye kuri twe. Inshuro nyinshi tuvuga ku guhuza ijwi kandi rigomba kumvikana neza, mu buryo bukwiye. Ibyo bizabaho, nidutekereza ku gukorera hamwe, kugira abaduhagarariye bitari imibare gusa ahubwo bikanyura mu kuvuga dushize amanga kandi tukihagararira aho kugira abandi bantu baduhagararira.’’

Perezida Kagame asanga kandi Isi ifite inyungu nyinshi mu iterambere rya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro ku iterambere ry’Afurika bidakwiriye kuba amasigaracyicaro

Ati “Ni gute umuntu waba ushishikajwe no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye Isi yashyira ku ruhande umugabane wacu? Mu bifatika, urebye ku bihari, mu myaka mike, ahantu honyine hazaba hari iterambere ryihuse ni muri Afurika, ni ho honyine. Ni no ku nyungu z’abandi kuko iterambere ryayo rijyana n’iterambere ry’Isi yose.’’

Perezida Kagame yongeye ho kandi ko ibiganiro biganisha ku kubaka Afurika ibereye bene yo bidakwiye kuba amasigaracyicaro.

Yagaragaje ko hari ibyemeranywaho ariko nyuma y’igihe gito ugasanga byibagiranye kandi nta gisobanuro bifitiwe.

Ati “Ntidushobora guhunga gukora ibintu twemeranyije kuko tuzi ko ari byo bizatugeza ku byo twifuriza umugabane wacu. Nta yindi nzira iri mu biganza by’umuntu runaka yatugeza ku mpinduka twifuza.”

Perezida Kagame ari i Nairobi muri Kenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *