Amavubi yongeye gusezerera abandi bakinnyi mu mwiherero barimo Muhadjiri
Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsène basezerewe mu ikipe y’igihugu ’ Amavubi’ akomeje kwitegura Benin na Lesotho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe muri Kamena 2024.
Aba bakinnyi bakurikiye abandi batatu baheruka gusezererwa barimo Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse n’umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera FC.
Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.
U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.
Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.