Manchester united ishobora kubura amahirwe yo kuzakina Europa League

Ikipe ya Manchester united yo mu Bwongereza iheruka gutsindira kuzakina imikino ya UEFA Europa League umwaka 2024-2025.

Gusa amakuru avuga ko iy’ikipe ishobora kubuzwa aya mahirwe yo kuzakina Europa League bitewe n’itegeko rigena amakipe agomba gukina iri rushanwa ry’Iburayi.

N’ubwo urwego rw’ubuyobozi bw’ibihugu by’i Burayi rwabujije kugira amakipe menshi mu gukina iryo rushanwa, bivugwa ko UEFA ishobora kuzemerera Manchester United gukina imikino ya Europa League itaha.

Ni mugihe ubusanzwe Manchester united n’ikipe ya Nice yo mu Bufaransa zisanzwe ari iz’umuherwe Sir Jimmy Ratcliffe nyiri kompanyi ya Ineos kandi zose zakatishije itike yo kuzakina iryo rushanwa umwaka utaha.

Sir Jimmy Ratcliffe nyiri kompanyi ya Ineos ifite mu nshingano Manchester united na Nice

Muri Werurwe, mu mavugurura y’amategeko mashya yashyizwe hanze ya UEFA yerekana ko mu gihe habaye amakipe abiri yo mu itsinda rimwe ryujuje ibisabwa kugira nngo yitabire irushanwa, imwe gusa niyo yemererwa kuryitabira.

Mu busanzwe ikipe yahabwaga amahirwe menshi ni ikipe yasoje nibura iri mu myanya y’imbere muri shampiyona, ikipe ya Nice yasoje shampiyona y’Ubufaransa Ligue 1, iri ku mwanya wa gatanu, ni mugihe Manchester united yasoje iri ku mwanya wa munani muri Premier League, gusa igira amahirwe yo kwegukana igikombe cya FA byayihesheje itike yo kuzakina irushanwa rya Europa League.

Amakuru avuga UEFA yahaye amahirwe aya makipe uko ari abiri yo kwishakamo ushobora kuzakina irushanwa bitewe nuko itegeko ribivuga.

Ariko ibinyamakuru byinshi ku mugabane w’Uburayi bivuga ko Nice idafite icyizere cyo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *