Kapiteni w’Amavubi yatanze icyizere ku Banyarwanda mu gukomeza gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi Djihad Bizimana yatanze icyizere ku Banyarwanda mu mikino bafite kuwa 6 Kamena 2024, mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, aho bayoboye n’urutonde.

Ubwo we na bagenzi be bari bageze muri Cote d’Ivoire ahazabera umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi bazakina na Benin,Bizimana Djihad yavuze ko gahunda nta yindi uretse gutsinda uyu mukino.

Ati: “Twebwe gahunda dufite n’ugukomeza gufatiraho.Navuga ko umukino dufite kuwa Kane uzaba ukomeye.Tumaze gukina na Benin muri ibi bihe bishize, twari twakinnye nabo imikino ibiri turanganya.

Uyu mukino dufite na bo ku wa Kane, navuga ko uzaba ukomeye kuko tumaze kumenyerana gukina na bo ariko gahunda ni ugutsinda umukino.”

Bizimana Djihad yavuze ko mu mikino ibiri bakinnye mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika babaga bari hafi gutsinda umukino, hakabaho amahirwe make.

Yavuze ko amahirwe akomeye bagize ari uko bagiye gukinira ku kibuga bose batazi kuko Benin yabujijwe kwakirira mu rugo kubera ko ikibuga cyayo kitujuje ibisabwa.

Ati: “N’ukugenda turi tayari,twiteguye kubona intsinzi.”

Bizimana yavuze ko hashize igihe iyo mikino yombi ibaye bityo hari icyahindutse mu bakinnyi bagomba kwitegura umukino bushyashya.

Umukinnyi Rafael York yishimiye kugaruka mu mavubi aho yasanze ikipe muri Cote d’Ivoire kandi ngo yiteguye kuyafasha kuwa Kane.

Ba myugariro, Ange Mutsinzi na Imanishimwe Emmanuel baraye nabo bageze mu ikipe.

Imikino u Rwanda ruzakina ni iy’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Umukino wa mbere ruzakirirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse akanganya na Zimbabwe.

U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *