M23 yungutse ishyaka rishya rikorera muri DR Congo ryateye umugongo Tshisekedi

Ishyaka Front Citoyen pour la Dignité du Congo FCDC ryatangaje ko ryahisemo kwiyunga ku ihuriro AFC ribamo umutwe wa M23, nyuma yo kurambirwa ibikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa niwe wemeje aya makuru aho yavuze ko imiryango myinshi n’imitwe ya Politiki ikomeje kubiyungaho.

Ati “Imitwe myinshi ya politiki na sosiyete sivile iherutse kwinjira muri Alliance River Alliance, AFC, nka Front Citoyen pour la Dignité du Congo, FCDC nkuko bigaragazwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri shyirahamwe ryasomwe n’umuvugizi waryo, AMANI Steven.”

Benshi mu bashyigikira M23 bavuga ko irwanira ko abanyekongo bunga ubumwe bagashinja Leta yabo kubacamo ibice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *