Rayon Sports irashaka gukora akantu muri APR Fc

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’abakinnyi babiri barimo umunyezamu Simon Taamale ukomoka muri Uganda ndetse na Bavakure Ndekwe Félix ukina hagati.

Aba bakinnyi bombi bari bashoje amasezerano, babwiwe ko batazongererwa.

Aba biyongereye ku bandi batanu iheruka kurekura barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports iri mu biganiro n’umunyezamu Ishimwe Pierre na Myugariro Ishimwe Christian bombi bakinira mukeba APR FC.

Umunyezamu Ishimwe Pierre w’imyaka 22, yamaze kubwirwa na APR FC ko afite uburenganzira bwo kwishakira indi kipe yakwerekezamo n’ubwo yari agifite amasezerano y’umwaka.

Ni mu gihe iyi kipe inashaka myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Christian usoje amasezerano mu Ikipe y’Ingabo yagezemo mu myaka ibiri ishize avuye muri AS Kigali.

Biravugwa ko Rayon Sports iri gucungira hafi Ombolenga Fitina wa APR FC kugira ngo izamusinyishe natandukana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Rayon Sports ikomeje gushaka abakinnyi bakomeye bazayifasha kwisubiza icyubahiro mu mwaka utaha w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *