Imbamutima za Kwizera Jojea watsindiye igitego cy’intsinzi Amavubi bwa mbere yarahamagawe

Rutahizamu mushya w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Jojea Kwizera yatangaje ko yishimiye guhesha igihugu cye intsinzi ndetse n’uko yakiriwe muri rusange.

Mu ijambo rye ryuzuye amashimwe, Kwizera yagize ati “Ndishimye cyane, nishimiye kuba hano kandi twari beza twese nk’ikipe. Kuvamo kwanjye kwari amayeri y’umutoza ntabwo kwari ukunanirwa.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yatsinze igitego ku mupira yahawe na Omborenga Fitina ariko abanza gutuza awugumanaho umwanya muto. Ni ibintu avuga ko yagombaga gukora kugira ngo areba aho ashyira umupira.

Ati “Nagombaga gutuzamo nkashaka umwanya n’inguni nziza nagombaga guteramo umupira.”

Yakomeje avuga ko yatangiye kumenyerana na bagenzi be by’umwihariko abo mu gice cy’ubusatirizi kandi ko agiye gukomeza kwitwara neza.

U Rwanda rwatsinze Lesotho igitego 1-0, mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ibintu byatumye rukomeza kuyobora itsinda C ruhereyeyemo n’amanota arindwi, rukaba rukurikiwe n’ibihugu bifite amazina akomeye ku Isi nka South Africa, Benin, Nigeria na Zimbabwe.

Kwizera Jojea yigaragaje bwa mbere yarahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Jojea kandi usanzwe ukinira muri Amerika yifuje kidahita akomereza aho asanzwe akinira, ahitamo kubanza kunyurwa ku butaka bwa mwibarutse mu gihugu cy’u Rwanda bwa mbere ahakandagiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *