Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports kubera amafaranga

Hakizimana Muhadjiri wari warazweho ko yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports, yabihinyuje avuga ko akiri umukinnyi wa Polisi Fc.

Muhadjiri uri mu bakinnyi bagiye bagarukwaho cyane mu binyamakuru byinshi bivuga ko yamaze kwerekeza muri Rayon Sports, ubwe yavuze ko ntaho yagiye kuko atari kwemera kujyayo bitewe n’ibyo batumvikanyeho birimo n’amafaranga yasabye ikipe ya Rayon Sports ikayabura agahitamo kuyirekana nawe.

Kurundi ruhande Hakizimana Muhadjiri bivugwa ko Rayon Sports yagiye kumwegera ariko we ko yaramaze kongera amasezerano mashya na Police FC.

Amakuru ahari nuko Hakizimana Muhadjiri ngo hashize icyumweru kirenga yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC ndetse iby’uko yasinyiye Rayon Sports bitigeze bibaho.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi yafashe iki cyemezo kubera ko Rayon Sports nta mafaranga yo kugura abakinnyi ifite, abo iganirije ibabwira ko izayabaha nyuma.

Ibi niko byagenze no ku murundi wari wemeye kuyijyamo witwa Fred, waje gusinyira Mukura VS kubera kutizera amagambo ya Rayon Sports.

Ibiganiro bya Muhadjiri na Rayon Sports byatangiye ubwo umwaka wa shampiyona wasozwaga cyane ko uyu mukinnyi benshi bafata nk’ufite impano kurusha abandi bakina mu Rwanda,yahishuye kenshi ko akunda iyi kipe.

Police FC yakomeje gukurikirana imenya ko Rayon Sports nta mafaranga ifite birangira imwegukanye nkuko amakuru ahari abivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *