Perezida Kagame yasubije abanenga ubutegetsi bw’u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko abanenga guverinoma bakwiriye kumenya ko Abanyarwanda bamaze kumenya guhangana n’ibibareba bityo aribo bakwiriye kumenya ibibabereye.

Perezida Kagame yavuze ku banenga u Rwanda bashingiye kuri demokarasi yarwo, birengagije ibibazo bafite iwabo cyangwa se ibyo u Rwanda rufite bagizemo uruhare.

Ati “Icyo ntemera, n’ukuba uri mu bateje ibibazo, na we ubwawe wifitiye ibibazo byawe, kuza ngo unyigishe uburyo ngomba guhangana n’ibibazo byanjye,wagizemo uruhare kuko bimwe byaguturutseho.

Twamenye kwiga guhangana n’ibitureba ku bw’inyungu z’abaturage bacu. Twumva ibyo batunenga nubwo tutabiha umwanya munini uretse ufite ibyo uvuga ubifitiye ibimenyetso, hanyuma tukabirebeho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byinshi binenga politike z’ibindi bihugu, kenshi byo bitajya byihanganira abashobora kwivanga mu ya byo.

Ati “Bafite amategeko akomeye ndetse bavuga ko badashaka uwo ariwe wese kwivanga muri politike yabo, iyo bije ku matora, ukagira icyo uvuga kuri politike yabo uvuye hanze, babikwicira, ntabwo ari ibintu byo gushidikanyaho, ariko biraborohera kwivanga muri politike y’abandi.”

Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo u Rwanda rumaze imyaka 30 rwibohoye rugihura n’abashaka kuruha amabwiriza ndetse ko bazakomeza kubaho n’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *