Perezida Kagame yavuze ko umutwaro w’ibibazo by’intambara ya Congo bidakwiriye kumushyirwaho

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yavuze ko intandaro y’ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo atari we n’u Rwanda ahubwo ari FDLR iki gihugu cyahaye intwaro ikaba yica abaturage bacyo.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA uyu munsi cyibanze ku ngingo nyinshi zirimo izo mu Rwanda no hanze yarwo.

Yagize ati: “Ni iyihe ntandaro y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo? Nta gushidikanya ntabwo ishobora kuba u Rwanda, ntabwo ishobora kuba Paul Kagame, ntabwo ari twe ntandaro y’iriya ntambara na gato.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko FDLR ari yo ntandaro y’amakimbirane yo muri Congo, nyuma yo guhabwa intwaro n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko umwanzuro w’ibibazo bya RDC ufitwe n’ufite mu nshingano RD Congo, yongeraho ati: ” ntabwo nzi ngo ni nde”.

Perezida Kagame yavuze ko kugereka ikibazo cy’umutekano muke wa RDC bitazagikemura ahubwo ubushake bwa Politiki ya RDC ubwayo aribwo bwagishyiraho iherezo.

Ati “Ntekereza ko kwegekanaho ibibazo atari igitekerezo cyiza kubera ko buri wese ku Isi aba abona ko udashaka gukemura ikibazo mu buryo cyakabaye gikemurwamo. Abashaka urwitwazo babikora ku mpamvu zabo bwite, politiki yabo ariko 100% ikibazo kiri mu biganza cy’uri mu nshingano ya Congo. Ntabwo nzi ngo ni nde, bishoboke ko nta muntu ufite inshingano kuri kiriya kibazo.”

Ingabo za RDC zimaze imyaka zihanganiye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera za 2021.

Ni intambara yahungabanyije umubano w’iki gihugu n’u Rwanda kuko kirushinja gufasha uyu mutwe kenshi.

U Rwanda rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko Abanye-Congo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bashinze uyu mutwe kugira ngo birwaneho mu gihe bari bakomeje gutotezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *