Perezida Kagame yavuze ku itsinda ry’abanyamakuru bishyize hamwe bifuza guharabika u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko abanyamakuru bamaze iminsi bandika inkuru ziharabika u Rwanda bakabaye barashoye amafaranga yabo mu bindi kuko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere badahari.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA),cyagarutse ku ngingo nyinshi.

Yagize ati: Ati “Maze iminsi mbona itsinda ry’abanyamakuru bubuye intwaro ngo baturwanye ariko bari gutakaza umwanya wabo. Bakabaye barakoresheje ayo mafaranga n’ingufu zabo mu bindi. U Rwanda rurahari, ruri gutera imbere buri mwaka badahari.”

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko hari abanyamakuru 50 bibumbiye mu ihuriro ‘Forbidden Stories’ bakomoka mu bihugu birenga 10, zatangiye gusohoka mu binyamakuru mpuzamahanga 17 kuva mu kwezi gushize.

Perezida Kagame yanavuze ko umugabane wa Afurika ukwiye gukorera hamwe kugira ngo utere imbere.

Ati: “Nidukomeza gucikamo ibice ndetse tukanahora mu makimbirane, tuzisanga aho abifuza ko Afurika idatera imbere bifuza ko tuba. Politiki yonyine ni yo ikenewe ngo abantu bashyire hamwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *