Hamenyekanye impamvu Omborenga Fitina atarasinyira Rayon Sports imushaka

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Omborenga Fitina yemeje ko yaganiriye na Rayon Sports ndetse bumvikanye igisigaye ari uko afata umwanzuro.

Myugariro Ombolenga Fitina yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Rayon Sports byarangiye bumvikanye ariko we yahisemo kubanza kubitekerezaho neza agafata umwanzuro nyuma.

Ati “Rayon Sports kumvikana twarumvikanye neza nta kibazo, tugira n’ibyo twemeranywa nta kibazo, ariko hari ibyo ngitegereje nk’uko nabikubwiye, hari ibyo nkiri kurebaho, ndashaka gufata icyemezo rero vuba aha bitewe n’ibyo mbona imbere yanjye.”

Yakomeje avuga ko kudasinyira Rayon Sports atari amakosa ya yo ahubwo ari we ukirimo kubyigaho neza ariko vuba azafata umwanzuro.

Ati “Kuba ntarasinyiye Rayon Sports si ikibazo cy’abayobozi ba yo cyangwa iki, ni ikibazo cyanjye kuko abayobozi ba Rayon Sports bo twaraganiriye ibintu byose bigenda neza ku murongo uko twabyumvikanye ariko ikibazo ninjye nk’uko nabikubwiye ko ntegereje kugira ngo mbanze ndebe ese kugenda birashoboka cyangwa ndebe niba naguma hano nkafata icyemezo.”

Amakuru avuga ko impamvu Omborenga Fitina adasinyira ikipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda ari uko hari amakipe yo hanze y’u Rwanda bakirimo kuvugana, azafata umwanzuro nyuma yo kumenya uko bihagaze.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi be ni uko we yamaze gufata umwanzuro, mu gihe cyose yaguma muri shampiyona y’u Rwanda azakinira Rayon Sports kereka habayeho izindi mpamvu zitunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *