Rayon Sports yasabye abakunzi bayo kwikoramo bakareba ko bakwegukana Kapiteni wayo

Ikipe ya Rayon Sports yatangije ubukangurambaga bwo kugura Muhire Kevin, aho bavuga ko bakeneye Frw miliyoni 40 yo kugura uyu musore ukunda iyi kipe cyane.

Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti: “Ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports bwihaye intego yo kwigurira umukinnyi mu gikorwa ngarukamwaka “UBURURU BWACU AGACIRO KACU”.

Kevin MUHIRE (Umwana w’ikipe) niwe bifuza.

Gahunda ni ugukusanya 40 000 000 Frw.

Uyu musanzu unyuzwa kuri MoMo Code ya Rayon Sports 008000 (ku bari mu Rwanda) na +250 786 859 195 (Ku bari hanze).”

Rayon Sports iri gushaka abandi bakinnyi bo kuyifasha kwiyubaka barimo Fitina Ombolenga, Ishimwe Christian, Niyonzima Olivier Seif n’abandi.

Abakunzi ba Rayon, umwaka ushize bari bakusanyije miliyoni 25 Frw zo kugura Umugande Ojera Joackiam.

Muhire Kevin aheruka gutangaza ko ikipe ikwiriye gushaka abakinnyi bakomeye by’umwihariko mu gice cy’ubusatirizi, mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangaje ko niba abafana bifuza abakinnyi bakomeye na bo bakwiriye kubigiramo uruhare kuko isoko ryabo rihenze kandi abakeba b’iyi kipe bo bakaba bafite aho bakura amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *