Perezida Kagame yagaragaje uko COVID-19 yatsikamiye ibihugu byari mu nzira y’amajyambere
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ubusumbane bukomeye hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere by’umwihariko mu kubona inkingo n’ubundi buryo bw’ubwirinzi.
Ni ubutumwa yatangiye i Paris mu Bufaransa ahateraniye inama yiga ku gukorwa ry’inkingo, yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe iby’Inkingo ku Isi ku bufatanye bw’u Bufaransa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024.
Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyahitanye ubuzima bw’amamiliyoni, kigaragaza uburyo bushya bw’ubusumbane hagati y’Isi yateye imbere n’iri mu nzira y’amajyambere. Virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagizweho ingaruka.”
Umukuru w’igihugu yerekanye ko n’ubwo isi yose yari ihangayitse kimwe ariko byasabye ko abakire babanza kwihaza mu nkingo bakabona gutekereza abakene.
Iyi nama yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga rigamije guteza imbere ibijyanye ninkingo ku Isi, Gavi Alliance.
Mu Rwanda ubu hari uruganda rwatangiye gukora inkingo rwa Biotech. Ni icyemezo umukuru w’igihugu yagaragaje kenshi ko cyaturutse ku mujinya watewe n’agasuzuguro kw’ibihugu bikize byari byabanje gushaka guha abaturage babyo inkingo ngo zizagera ku bikennye nyuma.