APR Fc ishaka kuba ubukombe ku rwego mpuzamahanga yaguze umukinnyi ukomoka muri Ghana

Kugeza magingo aya n’ubwo itaragira icyo itangaza gusa amakuru aravuga ko ikipe ya APR FC yamaze kwibikaho umwe mu bakinnyi bari bakomeye gutura muri Ghana Richmond Lamptey.

Lamptey yarasanzwe akinira ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo bikaba bivugwa ko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’Ingabo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu.

APR FC ngo yaba yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko umunyamakuru Micky Jnr uri mu bakomeye mu gutangaza amakuru yo ku isoko yabitangaje.

Hamaze iminsi havugwa ko APR FC ihanze amaso isoko rya Ghana ndetse hari abakinnyi batatu ishaka gukurayo ngo bazayifashe kwitwara neza mu mikino nyafurika.

Uyu Micky Jr yavuze ko vuba aha APR FC iratangaza undi mukinnyi wo muri Ghana yasinyishije.

Amakuru yaherukaga yavugaga ko ikipe ya APR FC yifuzaga gusinyisha abakinnyi batatu bo mu ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana yitwa Samartex FC mu rwego rwo kongera imbaraga zayifasha kwitwara neza mu mikino nyafurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *