Burundi: Abasirikare barenga 20 bapfiriye mu mpanuka

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, Abasirikare b’abarundi barenga 20 baguye mu mpanuka yo mu muhanda, abagera kuri 30 nabo barakomereka. Ibi byabereye mu gace ka Manyama muri komine Mabayi intara ya Cibitoke yo mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi.

Mu ntara ya Cibitoke muri Komine Mabayi, mu gace ka Manyama, habaye impanuka ikomeye, abasirikare b’Abarundi barenga 20 bahasiga ubuzima hanyuma abagera kuri 30 barakomereka cyane.

Abakomeretse bakaba barahise bajyanwa mu mujyi wa Bujumbura ari naho hari ibitaro by’abasirikare.

Nkuko byanditswe n’ikinyamakuru SOS medias,iyo mpanuka yabereye ku muhanda nimero 10 mu gace ka Manyama muri zone Buhoro, komine Mabayi intara ya Cibitoke.

Nkuko bivugwa n’ababibonye,iyo modoka yari mu murongo muremure w’imodoka 10 za gisirikare itembagara mu ikorosi riteye ubwoba hari nka saa tanu z’ijoro.

Abasirikare baganiriye na SOS médias batashatse ko amazina yabo asohoka, bagize bati “Abasirikare 8 bahise bapfa naho abasaga 38 nabo barakomereka, iyo modoka ikaba yari yuzuye abasirikare.”

Ayo makuru akomeza avuga ko iyo modoka yaruhukiye mu manga itembagara metero zirenga 100. nkuko bitangazwa n’umusirikare warokotse muri iyo mpanuka.

Yagize ati “Feri y’imodoka ntiyakoraga neza. Ubwo yamanukaga ahareshya na kilometero ebyiri, mu muhanda urimo amakorosi menshi cyane n’umwijima wa nijoro, umushoferi yananiwe kuyobora imodoka.”

Andi makuru y’umusirikare waganiriye na SOS Medias avuga ko abahasize ubuzima bashobora kuba benshi bitewe n’amakuru bakuye mu bitaro bya Cibitoke. Yavuze ko hari abandi basirikare 15 bahise bapfa mu bari bakomeretse.

Bivugwa ko imodoka yataye umuhanda kubera kubera ko umushoferi atari asanzwe amenyereye ako karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *