APR Fc igiye guhura na Police Fc mu mukino wo gufungura Sitade Amahoro ku mugaragaro

Police Fc igiye guhura na APR Fc muri sitade Amahoro yasogongeyeho ubwo yahuraga n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino wiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’.

APR FC izakina na Police Fc mu mukino uzaba ugamije gufungura ku mugaragaro stade Amahoro nshya ifite imyanya yo kwicaramo ibihumbi 45.

Abayobozi batandukanye barimo aba CAF, FIFA na CECAFA bategerejwe muri ibi birori. 

Umukino uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024, ku isaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Uyu kandi ni umukino uzatanga igikombe kuko hazaterwa za penaliti mu gihe amakipe yombi yanganya umukino. 

Abateguye bifuzaga ko Rayon Sports yakina na APR FC ariko baza kubwirwa ko iyo kipe ititeguye neza mu gihe itaratangira imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *