Mu Mafoto: Umuhanzi Eddy Kenzo yasabye anakwa Minisitiri Phiona Nyamutooro

Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye mu muziki nka Eddy Kenzo yasabye anakwa umukunzi we, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutooro.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024 i Buziga aho umuryango wa Nyamutooro utuye.

Eddy Kenzo nawe yemeje ku mbuga nkoranyambaga ze ko ibi birori byabaye.

Yagize ati: “Intambwe ya mbere yarangiye. Nebbi, Masaka n’inshuti tuzagaruka vuba gufata umugeni wacu.”

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro rwagiye ahabona muri uyu mwaka bitewe nuko aba bombi bagiye bagaragara cyane mu ruhame bari kumwe ndetse igihe Nyamutooro yarahiriraga inshingano, Kenzo yari yamuherekeje.

Ku rundi ruhande ariko mu 2019, Eddy Kenzo yatandukanye n’umugore we Rema Namakula. Si uwo gusa kuko hari undi mugore witwa Tracy Nabatanzi wabyaranye na Eddy Kenzo umwana witwa Maya Musuuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *