“Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’abafana” Omborenga Fitina nyuma yo gusinyira Rayon Sports

Ikipe Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha, myugariro Omborenga Fitina uherutse gutandukana na APR FC.

Myugariro Omborenga Fitina yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma yo gusinya yagize Ari: “Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’abafana ba Rayon Sports. Ni umwihariko wayo.

Aho mvuye natwaraga ibikombe kandi nkorera ku gitutu. Ikipe iri ku rwego rwo kungumisha kuri izo ntego mu Rwanda ni Rayon Sports. Nishimiye cyane kuyisinyira.”

Uyu musore wamaze hafi imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, yayigezemo mu mwaka wa 2017 aho yatwariyemo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi.

Biravugwa ko Omborenga yishyuwe miliyoni 25 FRW ndetse yemererwa umushahara wa miliyoni buri kwezi.

Omborenga yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro imaze kugura barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Hari kandi Abarundi babiri, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Amagaju ndetse na Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *