Rwanda FDA yahagaritse ku isoko ry’u Rwanda umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda FDA ryavuze rihagaritse burundu umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg ahantu hose uherereye kubera gukemangwa ku buziranenge bwawo.

Ivuga ko hashingiwe kuri raporo zitandukanye zakiriwe na Rwanda FDA zakemangaga ubuziranenge bw’umuti witwa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg (“comprimé effervescent”) ufite nimero A4042 wakozwe mu kwa 04/2022 uzarangira mu kwa 3/2025 n’uruganda rwitwa UPSA SAS rwo mu Bufaransa uwo muti uhagaritswe.

Rwanda FDA ivuga ko yakoze ubusesenguzi igasanga nimero y’umuti wavuzwe warahinduye ibara; aho kuba umweru, ibara ry’ iyi nimero y’umuti ryahindutse ikigina, binyuranye n’ibipimo by’ubuziranenge ugomba uba wujuje.

Rwanda FDA ivuga ko nimero y’uwo muti wavuzwe, abawuranguye bawiriye kuwusubiza aho bayiranguye.

Ni mugihe abasanzwe bafite uwo muti bakwiriye gushyikiriza Rwanda FDA mu gihe cy’iminsi icumi y’akazi (10) uhereye ku itariki y’iri hagarikwa, raporo igizwe n’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa (iyagaruwe + itaracurujwe).

Aha kandi basabye abantu baguze uwo muti guhita babihagarika kuwukoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *